Check Email Diplomates | Check Email Local Stsff
High Commission of Republic of Rwanda Republic of Uganda

National Symbols and National Anthem

National Coat of Arm

National Flag

THE NEW NATIONAL ANTHEM  

RWANDA NZIZA

1. Rwanda nziza Gihugu cyacu
      Wuje imisozi, ibiyaga n'ibirunga
      Ngobyi iduhetse gahorane ishya.
      Reka tukurate tukuvuge ibigwi
      Wowe utubumbiye hamwe twese
      Abanyarwanda uko watubyaye
      Berwa, sugira, singizwa iteka.

   2. Horana Imana, murage mwiza
      Ibyo tugukesha ntibishyikirwa;
      Umuco dusangiye uraturanga
      Ururimi rwacu rukaduhuza
      Ubwenge, umutima,amaboko yacu
      Nibigukungahaze bikwiye
      Nuko utere imbere ubutitsa.

   3. Abakurambere b'intwari
      Bitanze batizigama
      Baraguhanga uvamo ubukombe
      Utsinda ubukoroni na mpatsibihugu
      Byayogoje Afurika yose
      None uraganje mu bwigenge
      Tubukomeyeho uko turi twese.

   4. Komeza imihigo Rwanda dukunda
      Duhagurukiye kukwitangira
      Ngo amahoro asabe mu bagutuye
      Wishyire wizane muri byose
      Urangwe n'ishyaka, utere imbere
      Uhamye umubano n'amahanga yose
      Maze ijabo ryawe riguhe ijambo.


Rwanda High Commission CONNECT
Twitter Facebook Flickr Email Rss
TWITTER FEED
 
 
© 2016 Rwanda High Commission in Uganda on line